Filtra per genere

Bibiliya mu Kinyarwanda

Bibiliya mu Kinyarwanda

Bibiliya Mu kinyarwanda

Tuzajya Dufatanya Gusoma Ibyanditswe byera, Kugira ngo bibashe Kuba ubuzima bwacu bwa buri munsi, Ushobora Kuubyuma uri mukazi , ugenda , uryamye, ndetse ushobora no kubyifashisha mukwigisha abana bawe bakabasha Gufata ijambo ry'IMANA Mumutwe.

11 - Abaroma 11
0:00 / 0:00
1x
  • 11 - Abaroma 11

    Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.

    2.Imana ntiyaciye ubwoko bwayo yamenye kera. Ntimuzi ibyo ibyanditswe bivuga kuri Eliya, uburyo yivovoteye Abisirayeli abarega ku Mana ati

    3.“Mwami, bishe abahanuzi bawe basenya n’ibicaniro byawe, nanjye nsigaye jyenyine kandi barashaka kunyica.”

    4.Mbese Imana yamushubije iki? Yaramushubije iti “Nisigarije abantu ibihumbi birindwi batarapfukamira Bali.”

    5.Nuko rero uko ni ko bikimeze no muri iki gihe, hariho abantu bakeya basigaye batoranijwe ku bw’ubuntu.

    6.Ariko ubwo bibaye ku bw’ubuntu ntibikiri ku bw’imirimo, kuko bitabaye bityo ubuntu ntibwaba ari ubuntu.

    7.Nuko tuvuge dute? Icyo Abisirayeli bashatse ntibakibonye, ahubwo abatoranijwe ni bo bakibonye abandi basigara binangiye imitima,

    8.nk’uko byanditswe ngo “Imana yabahaye umutima wo guhunikira, n’amaso atabona, n’amatwi atumva.” Uko ni ko bikimeze na bugingo n’ubu.

    9.Kandi Dawidi yaravuze ati “Ameza yabo ababera nk’umutego n’ikigoyi, N’igisitaza n’ingaruka mbi.

    10.Amaso yabo ahumwe be kureba, Kandi ugumye kubaheta umugongo iminsi yose.”

    11.Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari.

    12.Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutuba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo!

    13.Ariko ndababwira mwebwe abanyamahanga yuko nubahiriza umurimo wanjye, kuko ndi intumwa ku banyamahanga

    14.kugira ngo ahari nteze ishyari bene wacu, mbone uko nkiza bamwe muri bo.

    15.Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?

    16.Ubwo ifu y’umuganura ari iyera, n’irobe na ryo ni ko riri, kandi ubwo igishyitsi ari icyera n’amashami na yo ni ko ari.

    17.Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo,

    18.ntukirarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi.

    19.Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.”

    20.Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye,

    21.kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.

    22.Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa.

    23.Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho.

    24.Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo?

    25.Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse.

    26.Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.”

    27.“Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha.”28.Ku by’ubutumwa bwiza babaye abanzi b’Imana ku bwanyu, ariko ku byo gutoranywa n’Imana, bayifiteho igikundiro ku bwa ba sekuruza,

    29.kuko impano z’Imana no guhamagara kwayo bitavuguruzwa.

    30.Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo,

    31.ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa ,

    32.kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.

    33.Mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka.

    34.Ni nde wamenya ibyo Uwiteka atekereza cyangwa ngo abe umujyanama we?

    35.Ni nde wabanje kumuha ngo azamwiture?

    36.Kandi byose...

    Wed, 28 Feb 2024 - 04min
  • 10 - Abaroma 10


    Bene Data, ibyo umutima wanjye wifuza n’ibyo nsabira Abisirayeli ku Mana, ni ukugira ngo bakizwe.

    2.Ndabahamya yuko bafite ishyaka ry’Imana ariko ritava mu bwenge,

    3.kuko ubwo bari batazi gukiranuka kw’Imana uko ari ko, bagerageje kwihangira gukiranuka kwabo ubwabo, bituma basuzugura gukiranuka kw’Imana,

    4.kuko Kristo ari we amategeko asohoraho kandi ni we uhesha uwizera wese gukiranuka.

    5.Mose yanditse ibyo gukiranuka guheshwa no gukomeza amategeko ati “Ugusohoza azabeshwaho na ko.”

    6.Ariko gukiranuka guheshwa no kwizera kuvuga gutya kuti “Ntukibaze uti ‘Ni nde uzazamuka ngo ajye mu ijuru?’ ” (Bisobanurwa ngo: kumanura Kristo).

    7.“Cyangwa uti ‘Ni nde uzamanuka ikuzimu?’ ” (Bisobanurwa ngo: kuzamura Kristo amukuye mu bapfuye).

    8.Ahubwo kuvuga kuti “Ijambo rirakwegereye, ndetse riri mu kanwa kawe no mu mutima wawe. Ni ryo jambo ryo kwizera, iryo tubabwiriza.”

    9.Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa,

    10.kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.

    11.Kuko ibyanditswe bivuga biti “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”

    12.Nta tandukaniro ry’Umuyuda n’Umugiriki, kuko Umwami umwe ari Umwami wa bose, ni we ubereye abamwambaza bose ubutunzi,

    13.kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.

    14.Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?15.Kandi babwiriza bate batatumwe? Nk’uko byanditswe ngo “Mbega uburyo ibirenge by’abavuga ubutumwa bwiza ari byiza cyane!”

    16.Icyakora abumviye ubutumwa bwiza si bose, kuko Yesaya yavuze ati “Mwami ni nde wizeye ubutumwa bwacu?”

    17.Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo.

    18.Ariko ndabaza nti “Ntibumvise?” Yee, rwose barumvise ndetse “Ijwi ryabo ryasakaye mu isi yose, Amagambo yabyo agera ku mpera y’isi.”

    19.Ariko ndabaza nti “Abisirayeli ntibabimenye?” Mose ni we wabanje kuvuga ati “Nzabateza ishyari ku batari ishyanga nyashyanga, Nzabarakaza nkunze ishyanga ritagira ubwenge.”20.Kandi Yesaya ashira amanga cyane aravuga ati “Nabonywe n’abatanshatse, Neretswe abatambaririje.”

    21.Ariko ku Bisirayeli aravuga ati “Ubwoko butumva kandi butongana nabutegeraga amaboko umunsi ukira.”

    Wed, 28 Feb 2024 - 02min
  • 9 - Abaroma 9

    Abaroma 9

    Wed, 10 May 2023 - 04min
  • 8 - Abaroma 8

    abaroma 8

    Wed, 10 May 2023 - 05min
  • 7 - Abaroma 7

    1.Mbese bene Data muzi amategeko, ntimuzi yuko amategeko atwara umuntu gusa akiriho?

    2.Ni cyo gituma amategeko ahambira umugore ku mugabo we akiriho, ariko iyo umugabo amaze gupfa, umugore aba ahambuwe ku mategeko y’umugabo we.

    3.Nuko rero, ni cyo gituma iyo umugabo we akiriho, niba abaye uw’undi mugabo yitwa umusambanyikazi, ariko iyo umugabo we apfuye, ntaba agitegekwa n’ayo mategeko, ni cyo gituma ataba umusambanyikazi naho yacyurwa n’undi mugabo.

    4.Nuko rero bene Data, ni ko namwe mwapfuye ku mategeko ku bw’umubiri wa Kristo, kugira ngo mubone uko muba ab’undi ari we wa wundi wazutse, mubone no kwerera Imana imbuto.

    5.Ubwo twari tukiri abantu ba kamere, irari ry’ibibi ryabyukijwe n’amategeko ryakoreraga mu ngingo zacu, kugira ngo ryere imbuto z’urupfu.

    6.Ariko noneho ntitugitwarwa n’amategeko, kuko twapfuye ku mategeko yari atuboshye. Ni cyo gituma turi imbata mu bubata bushya bw’Umwuka, butari bwa bundi bwa kera bw’inyuguti.

    7.Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukifuze.”

    8.Ariko icyaha kibonye akito mu mategeko ni ko gukorera muri jye kwifuza kose, kuko aho amategeko atari icyaha kiba gipfuye.

    9.Nanjye kera nari muzima ntafite amategeko, maze itegeko rije icyaha kirahembuka mperako ndapfa.

    10.Nuko iryo tegeko ryagenewe kuzana ubugingo mbona rinzanira urupfu,

    11.kuko icyaha kibonye ako kito mu mategeko, kiranyoshya kirayanyicisha.

    12.Noneho amategeko ni ayera, ndetse n’itegeko ryose ni iryera, rirakiranuka kandi ni ryiza.

    13.Mbese none icyo cyiza cyampindukiye urupfu? Ntibikabeho! Ahubwo icyaha ni cyo cyaruhindutse, kugira ngo kigaragare ko ari icyaha koko, kuko cyakoresheje icyiza kunzanira urupfu ngo amategeko agaragaze uburyo icyaha ari kibi bikabije.Intambara y’umutima uhana na kamere y’ibyaha

    14.Tuzi yuko amategeko ari ay’umwuka, ariko jyewe ndi uwa kamere ndetse naguriwe gutegekwa n’ibyaha.

    15.Sinzi ibyo nkora kuko ibyo nshaka atari byo nkora, ahubwo ibyo nanga akaba ari byo nkora.

    16.Ariko ubwo nkora ibyo ndashaka, nemera ko amategeko ari meza.

    17.Nuko rero noneho si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

    18.Nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta cyiza kimbamo, kuko mpora nifuza gukora icyiza ariko kugikora nta ko,

    19.kuko icyiza nshaka atari cyo nkora, ahubwo ikibi nanga akaba ari cyo nkora.

    20.Ariko ubwo nkora ibyo nanga si jye uba nkibikora, ahubwo ni icyaha kimbamo.

    21.Nuko rero mbona yuko amategeko anyifuriza gukora ibyiza, nyamara ibibi bikaba ari byo bintanga imbere.

    22.Nishimira amategeko y’Imana mu mutima wanjye,

    23.ariko mbona irindi tegeko ryo mu ngingo zanjye, rirwanya itegeko ry’ibyaha ryo mu ngingo zanjye.

    24.Yemwe, mbonye ishyano! Ni nde wankiza uyu mubiri untera urupfu?

    25.Imana ishimwe! Kuko izajya inkiza ku bwa Yesu Kristo Umwami wacu. Nuko jyewe mu mutima wanjye ndi imbata y’amategeko y’Imana, ariko muri kamere ndi imbata y’amategeko y’ibyaha.

    Mon, 20 Mar 2023 - 04min
Mostra altri episodi